SOBANUKIRWA UBURYO BUSHYA BWO KWISHYURA MITUWELI MURI SISITEME IMIBEREHO

Tariki 06 Gicurasi 2025 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ifatanyije na Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB batangije uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Sisiteme Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga, ikaba yahurijwemo amakuru yari mu zindi sisiteme zari zisanzweho n’andi agenda yongerwamo uko abaturage bakomeje kwibaruza kugira ngo igire amakuru ahagije y’umuntu utuye muri buri rugo. Aya makuru atuma gutanga serivisi bishingira ku makuru yizewe.

Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura Mituweli nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga igihe byari bigikoreshwa. 

Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe kandi bi bikorwa umuturage akoresheje Telefoni ye ngendanwa.

Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho aho bakoresha Telefoni bakareba aya makuru bakanze *195#