Turabasaba gukomeza gukora nk'ikipe mu gushyira mu bikorwa Imihigo n'izindi gahunda za Leta-Guverineri Mufulukye Fred

Uyu munsi, hateranye inama ya Komite Mpuzabikorea y'akarere ka Kayonza. Yitabiriwe na Guverineri w’intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred, Intumwa za rubanda, Abagize inzego z’umutekano, abajyanama mu nama Njyanama y’akarere, abafatanyabikorwa b’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abakuru b’imidugudu, abahagarariye abanyamadini, abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri mu mirenge, abayobozi b’inama njyanama z’imirenge, inzego z’abikorera n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere Murenzi Jean Claude yagaragarije abayitabiriye aho Imihigo y'Akarere ya 2019/20 igeze ishyirwa mu bikorwa. Hanagaragazwa kandi aho ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) bigeze bikemurwa. Yasinyanye kandi imihigo n'abayobozi b'Imirenge n'abafatanyabikorwa b'Akarere, abayobozi b'Imirenge basinyana n'ab'Utugari, abayobozi b'Utugari basinyana Imihigo n'abayobozi b'Imidugudu. Aba bayobozi bakaba basabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abayobozi batandukanye ndetse n'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere bavuze ko biyemeje gufatanya n’Akarere mu gushyira mu bikorwa Imihigo; by’umwihariko mu kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge, gukangurira ababyeyi gushyira abana mu mashuri n’ibindi.

Guverineri Mufulukye Fred yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'Abafatanyabikorwa gukomeza gukora nk'ikipe mu gushyira mu bikorwa Imihigo n'izindi gahunda za Leta. Yagize ati: "Ndabasaba gukomeza kwita ku mutekano mukurikirana imikorere y’amarondo, ikaye y’umudugudu n’izindi ngamba zashyizweho mu kubungabunga umutekano. Ntidukwiriye gutegereza ko hari uzaza kudukemurira ibibazo bikigaragara nk'icy’abasambanya abana, abana bata ishuri, ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamiye iterambere ry'Umuturage n'Igihugu. Twegere abaturage, tubakemurire ibibazo, tubigishe dufatanye guhangana nabyo."

Abitabiriye iyi nama bagejejweho ikiganiro ku mutekano, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Emmanuel Hatari asobanura ko muri rusange umutekano umeze neza muri iyi Ntara, ashimira Abayobozi ndetse n’Abaturage b’iyi Ntara uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga. Ati: "Turabasaba kandi ko dukomeza gufatanya mu kurwanya impanuka zo mu muhanda muri gahunda ya GerayoAmahoro, kuko bigaragara ko impanuka zagabanyutse kubera ubufatanye bwacu twese".