Turasabwa kongera imbaraga mu guhindura abaturage b'akarere kacu-Meya Murenzi


Ku wa gatatu tariki 1 Gicurasi 2019 Abayobozi n'abakozi bose b'akarere ka Kayonza kuva ku Kagali kugeza ku Karere, bahuriye hamwe bizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w'iterambere rirambye”
Ubutumwa Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yatanze, bwagarutse ku ruhare rw'umukozi mu gutanga serivisi nziza, kwesa imihigo, n'ibindi bikorwa bigenerwa abaturage. Yagize ati: “abaturage b'akarere ka Kayonza bari mu biganza byacu. Turasabwa kongera imbaraga mu guhindura abaturage b'akarere kacu, turushaho kubaganisha aheza kugirango tugire umuryango nyarwanda wishimye.
Dufatanye ibyateza igihugu cyacu imbere byose tubishyiremo ingufu zose zishoboka. Twite ku bo dushinzwe n'ibyo dushinzwe ku kijyanye n'imitangire ya serivise kuko n'ubwo umukozi ajya mu kazi atsinzwe ikizamini, twibuke ko abatwicaje muri biriya biro ari bariya baturage. Buri muntu wese yisuzume buri munsi kandi akore icyo agomba gukora”.
Yashimiye inzego z'umutekano ku bufatanye bagaragariza akarere, cyane muri iki gihe cy'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu Iterambere ry'abaturage (RDF Citizen Outrich Program 2019), kuko bafasha mu bikorwa byinshi bitandukanye biteza imbere akarere. Yasabye abayobozi n’abakozi muri rusange kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira imihigo kurushaho kuko ibikorwa mu karere byose bigendanye n'imihigo.
Ati: “twegere abaturage kugirango nabo bibone muri ibi bikorwa by'imihigo, tuyibasobanurire kurushaho. Umwaka ushize twayesheje ku kigero cyiza, n'uyu mwaka twongeremo imbaraga tuzaze imbere, ibitaranoga tubinoze neza. Ibyashaka guhungabanya umutekeno tubirwanye, kuko nawo uri mu byo dushinzwe. Twirinde gutanga icyuho ku banzi b’igihugu.”


Brigade Commander Col. Rugambwa Albert uyobora ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare nawe wifatanyije n'Abayobozi n'abakozi ba Kayonza, yagarutse ku mutekano w'igihugu asobanura ko wifashe neza n'uwashaka kuwuhungabanya ntacyo yageraho.
Yagize ati: “Iyo utarinze ibyo wagezeho, abanzi barabisenya. Iterambere turimo rigomba kugendana n'ubusugire bw'igihugu burambye kuko abanyeshyari ni benshi. Niyo mpamvu uwashaka kurihungabanya tutamwihanganira usibye ko atabishobora kuko turi igihugu gikomeye. Dufite ubuyobozi bwiza bukunda iki gihugu utabizi yagirango ni ibisanzwe ariko ubuyobozi nk'ubwacu ni umwihariko.
Niyo mpamvu natwe dukwiye kugendera ku ndangagaciro yo Gukunda u Rwanda, tukaziririza kurugambanira n’abarutuye. Nugambanira u Rwanda, ruzagusama yaba ejo cyangwa ejo bundi bizakugaruka nk'aba bose turimo gusama. U Rwanda rurakomeye kubera ubumwe bw'abanyarwanda, kandi tuzarurwanirira ubuziraherezo n'ubwo twasaza abadukomokaho bazarurwanirira bibe uruhererekane.
Kuri uyu munsi w’umurimo kandi, hahembwe abakozi batatu bahize abandi, baba indashyikirwa mu gukora neza mu mwaka wa 2017-2018.


