Turashaka kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda benshi, bityo bashobore guhanga imirimo-Minisitiri Mutimura Eugene


Uyu munsi Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene yatangije gahunda y’isuzuma bumenyi icyiciro cya 5, mu rwego rw’ubumenyi ngiro (practicals). Ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (Nyamirama TVET), riherereye mu murenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza nk'imwe muri Site zirimo gukorerwaho ibi bizamini.
Minisitiri w'uburezi yeretswe inyubako zitandukanye zarimo zikorerwamo ibizamini, asura n'abanyeshuri barimo biga. Yashimye uburyo barimo gushyira mu bikorwa ubumenyingiro bize, asaba abari mu myaka yo hasi kwiga neza kugirango bazagere Ku isoko ry'umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Yagize ati: "Iki gikorwa kimaze igihe gitegurwa kandi murabona ko byagenze neza mu itangira ryacyo. Mu myaka 2 ishize babonye ibikoresho bihagije ku buryo bagize igihe cyo kwitoza. Bivuga ngo mu mwaka wa nyuma, barigishijwe, babona n’umwanya wo kwitoza kandi turahamya ko ari igikorwa kizakomeza kugenda neza ku rwego rw’igihugu.
Ibi bizadufasha kugirango aba banyeshuri mwabonye nibarangiza kwiga, bazagende bakore hirya no hino mu nganda z’igihugu badufashe kuba umusemburo w’iterambere cyane cyane ko dushaka kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda benshi, bityo bashobore guhanga imirimo, gutanga akazi, muri rusange bafashe kugirango igihugu gitere imbere.
Abarimu turabasaba ko imyigishirize yabo ishingira ku bumenyi ngiro kuruta kwigisha mu mpapuro nk’uko byari bisanzwe. Bashingire ku kubaka ubushobozi bwabo mu rwego rw’ubumenyi ngiro, bityo abanyeshuri bamenye icyo gukora koko mu buryo bufatika, kandi natwe turakomeza kongeramo imbaraga kugirango birusheho gutanga umusaruro"
Iri shuri ubusanzwe rifite amashami 5 (Ubwubatsi, amashanyarazi, amazi, kudoda no gusudira), hakaba harimo gukorera abanyeshuri 133 baturutse ku bigo bitandukanye. Mu gihugu cyose, ibi bizamini bizakorwa n'abanyeshuri 19,336, harimo abakandida bigenga 946, bakazakorera ku masite 142. Bose bazakora mu mashami 39 harimo: guteka, amashyamba, ubuzima bw'amatungo, amazi ubwubatsi, itumanaho...