Twaje kubwira Abunzi ko tubashyigikiye, ko duha agaciro ibikorwa byabo-Min. Busingye

Tariki 26 Ugushyingo 2019 hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bikorwa by'abunzi. Ku rwego rw'Igihugu cyatangirijwe mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Ruramira, akagari k'Umubuga. Cyateguwe na Minisiteri y'ubutabera ku bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubake u Rwanda twifuza".

Ni mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu bunzi ndetse hanagamijwe kubarinda gutakaza igihe kinini n'ibindi basiragira mu nkiko. Cyateguwe kandi hagamijwe gukomeza kuzirikana umusanzu ukomeye wa komite z'abunzi mu mibanire y'abanyarwanda.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnson, yavuze ko imyaka 14 ishize abanyarwanda bafashe umugambi wo kugarura indangagaciro abakoroni bari baradutwaye, izo ndangagaciro nyinshi zari zirimo kwikemurira ibibazo mu bwumvikane, ari nako Gacaca yavutse ikemura ibibazo n' Abunzi bakurikiraho;

Yagize ati: "Igihe cyose abanyarwada bishatsemo ibisubizo, bubatse Igihugu cyabo. Igihe cyose babinaniwe, twagize ibibazo. Uyu munsi rero tuba twaje kureba niba umusingi wacu wo kwishakamo ibisubizo ukiri umusingi ukomeye". Icyumweru cy'Abunzi ni umwanya wo kubwira Abunzi ko tubashyigikiye, ko duha agaciro ibikorwa byabo”.

Ambasaderi w'Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi mu Rwanda Nicola Bellomo, yashimiye Abunzi ku ruhare bagira mu gukemura amakimbirane mu baturage. Yanashimite kandi abaturage muri rusange uburyo bafasha Abunzi mu kugaragaza ukuri, hagamijwe gukemura imanza.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yashimiye Abunzi ku kazi keza bakoze kandi bakomeje gukora, ababwira ko umurimo bakora uhabwa agaciro ukwiye. Yasabye abaturage gukomera ku ndangagaciro y'Ubunyangamugayo, kuko igitera imanza ari uko abaturage baba batakaje iyi ndangagaciro.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “Turashima cyane uruhare rw'abunzi mu mibanire y'abanyarwanda, kuko badufasha mu gukemura ibibazo bijyanye n'imbonezamubano, bakunga abaturage bagakemura  amakimbirane mu gihe gito, bityo bikabarinda gusiragira mu nkiko.

Perezida w'Abunzi mu Murenge wa Ruramira, Nteziryayo Emmanuel yashimiye Leta y'u Rwanda ibafasha mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, ikaba yarabashyiriyeho urwego rwa MAJ, rubafasha kubaha ibikoresho n'amahugurwa muri rusange, kuva mu 2014 kugeza ubu bakaba bamaze gukemuye imanza 1,151 mu karere hose.

Abunzi bagenewe icyemezo cy'ishimwe kubera ubwitange n'ubunyangamugayo bakorana akazi kabo, banahabwa telefone zo kubafasha mu kazi. Iki cyumweru cyahereye tariki ya 25 kikazageza ku ya 30 Ugushyingo 2019, kizarangwa no gukemura ibibazo bitararangira. Abaturage kandi bazakangurirwa gukemura amakimbirane babinyujije mu bunzi kuko biganisha ku gukomeza kubaka ubumwe n'iterambere ry'abanyarwanda.