Twifuza ko umunyarwanda aba mu mudendezo nta hohoterwa akorerwa, akabaho neza kandi agatera imbere- Depite Musa Fasil

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwabo, Intumwa z'Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite FFRP Hon. Musa Fasil Harelimana (Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite) na Hon. Mbakeshimana Chantal basuye ishuri ryisumbuye rya GS Gahini riri mu murenge wa Gahini.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude atanga ikaze kuri aba Badepite, yasabye abanyeshuri kwirinda guta ishuri, kwirinda kwiyandarika byaba mu biyobyabwenge no mu busambanyi ndetse bakirinda n'indi myitwarire mibi yose yatuma bata amashuri yabo. Birasaba ko mwiga mushyizeho umwete kugirango mutsindeneza. Kandi muge mugira inama bagenzi banyu baba barangaye kuko muza hano muje kwiga kuko kubaumwe yatsinda undi agatsindwa kandiwiha mu ishuri rimwe mufite abarimu bamwe, akenshi aba yarangaye. Abo mubona bagiye gutandukira mubahwiture kugirango mwese mugende mu cyerekezo kimwe kandi mutsinde.

Hon. Musa Fasil Harelimana: twaje kubegera no kubaganiriza nk'imwe mu nshingano z'inteko Ishinga amategeko. Turagaruka ku ihohoterwa kuko ryangiza ubuzima cyane cyane nka mwe urubyiruko mwe mbaraga z'igihugu, aba ari namwe muzavamo Abayobozi b'ejo hazaza. Abarezi babarera nabo bafite inshingano zo kubarinda ihohoterwa, ababyeyi, urubyiruko buri wese afite inshingano zo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko twifuza ko umunyarwanda aba mu mudendezo akabaho neza kandi agatera imbere

Hon. Mbakeshimana Chantal: uruhare rwanyu nk'urubyiruko ni ukwirinda, mukabaho mu buzima bujyanye n'ubushobozi bw'ababyeyi banyu. Ntimukifuze ibyo mudafitiye ubushobozi, kuko bibatesha umurongo, bigatumwa mwagira imyitwarire mibi. Mwirinde ababashuka, kuko ibyo babashukisha muzabyigurira nimurangiza kwiga. Ntimugahishire ihohoterwa ryaba ari iryagukorewe, cyangwa ryakorewe undi. Ndasaba abana b'abakobwa kumenya kuvuga Oya kandi wemye (gufata icyemezo), kuko iyo umusubije ufite isoni, aba akwiga akazagutega undi mutego ugasanga aragusambanyije.

Abana bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye byagarukaga mu ihohoterwa, Abashyitsi banasura icyumba cy'umwana w'umukobwa hagamijwe kureba ko gifite ibyangombwa by'ibanze bifasha abana mu buzima bwabo bw'imyororokere, bakaba bishimiye ko cyujuje ibisabwa.