Ubu kwitwa umunyarwanda ni ishema-Meya Murenzi

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Madamu Mirembe Esther wahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda none tariki 29 Nyakanga 2019, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yamushimiye kuba yarahisemo neza, agasaba ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ndetse akagira umuhate wo kuzuza ibisabwa byose, none akaba yabigezeho.

Yagize ati: “Burya kuba umunyarwanda ni iby’agaciro, kuko u Rwanda rumaze kwiyubaka. Mu myaka ishize, hari abantu batinyaga kuvuga ko ari abanyarwanda. Ariko aho tugeze kubera iterambere ry’igihugu no kwihesha agaciro, ubu kwitwa umunyarwanda ni ishema”.

Yakomeje muri aya magambo: “Tuguhaye ikaze mu muryango nyarwanda kuko utuzaniye imbaraga zo gukorera igihugu cyacu, bityo dufatanye kugiteza imbere. Uburenganzira nawe urabubonye uyu munsi, ubu uri umunyarwanda nk’abandi bose, kandi nawe ni ukubahiriza amategeko nk’uko wabirahirirye. Turizera ko itegeko nshinga n’andi mategeko ugomba kuyubahiriza nk’umunyarwanda, kandi nawe ibigomba kugukorerwa nk’umunyarwanda uzajya ubugiraho uburenganzira 100%.”

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Kayonza Bwana Hategekimana Jean Claude yagize ati: “umuntu uhabwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ni uko aba yujuje imyaka 18 y’amavuko. Iyo amaze kububona nimuha uburenganzira n’inshingano nk’azabandi banyarwandi bose. Ni ukuvuga ko ibyo abandi banyarwanda bemerewe nawe aba abyemerewe, ibyo basabwa, nawe arabisabwa”

Yakomeje agira ati: “Hari ubona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda kubera inkomoko ye (kuko akomoka ku babyeyi b’abanyarwanda), hari ububona kuko yashyingiranywe n’umunyarwanda, hari ububona kuberako yabisabye bisanzwe n’ububona mu rwego rwo kongera kubusubirana (nk’igihe yari amaze igihe kinini ataba mu Rwanda ariko ari umunyarwanda. Aha, aba yarabusanganywe)”

Nawe yashimiye Madamu Mirembe Esther ubushake yagaragaje akuzuza ibisabwa byose mu gihe hari abatabasha kubyuzuza, ndetse akaba yarabikoreye n’ikizamini kandi aragitsinda. Yasobanuye kandi ko uburenganzira bwe n’inshingano ze bihita bitangira gukurikizwa nk’ibyabanyarwanda bose, igihe amaze kurahira.