Ubugenzacyaha ni umwuga mwiza ariko usaba ubwitange n’umurava-Min Busingye
Uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kayonza, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnson, yakiriye indahiro z’abakozi 88 b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakorera mu ntara y’I Burasirazuba, barimo Abagenzacyaha 72 n’abakozi bunganira abagenzacyaha mu kazi 16.
Minisitiri Busingye mu butumwa yatanze yagize ati: Intego nkuru zatumye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rujyaho ni ukugirango tunoze umwuga w’ubugenzacyaha, twihutishe akazi ubugenzacyaha bukora kandi turusheho kubahiriza ibisabwa n’amategeko ku banyarwanda dukorera, mbere na mbere kubahiriza uburenganzira bwabo.
Ubugenzacyaha ni umwuga mwiza mugomba gukunda ariko ubasaba byinshi: ubwitange, umurava bihagije kuko mushinzwe ibintu biremereye aribyo gukumira, gutahura no guperereza (ibyaha). Muri byinshi mwabonye mu kazi, ibibi wabonye n’ibindi byavuka muzabigendera kure kuko bihesha isura mbi urwego dukorera, n’igihugu cyacu. Iyo bikozwe noneho n’umukozi w’urwego, biba bibi kurushaho.
Ibyiza wabonye n’ibindi byavuka, ubyiyegereze kuko bihesha isura nziza, bihesha ishema uwabikoze n’urwego akorere n’igihugu cyacu. Iyo utezutse ku ntego utaragera ku cyo washakaga, umugizi wa nabi niwe uba utsinze. Niyo mpamvu nk’umugenzacyaha wiha intego uti sinzabireka kugeza ubwo mvumbuye uwabikoze, nkamenya n’uburyo yabikoze n’umugambi ubiri inyuma
Yakomeje ubutumwa bwe muri aya magambo: mu byo tugomba gushyiramo umwete mwinshi harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dukwiye kubihagurukira cyane tukareba uburyo twabihagarika ndetse tugakora ku buryo umunyarwanda abitinya kuko ni bibi kandi birimo kudusenyera sosiyete.
Ikindi, mugendere kure ruswa y’ubwoko bwose, muyirwanye mwivuye inyuma kuko nta cyiza cyayo. Ruswa imunga igihugu, isenya umuco, isenya ibikorwa byose abantu bashaka gukora, isubiza inyuma abantu, irabateranya, itera amakimbirane akomeye. Ubucuruzi bw’abantu nabwo turwane nabwo, n’ibindi byaha byose bibangamira ubukungu bwacu.