Uburezi: Abanyeshuri b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bya Leta bahembwe na Imbuto Foundation
Kuri uyu wa 10 Kamena 2025, ku kigo cy’ishuri cya FAWE Girls School Gahini habereye igikorwa cyo guhemba abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2023-2024. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushimira aba banyeshuri ku mbaraga n’ubwitange bagaragaza mu myigire yabo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, ubuyobozi bw’ishuri rya FAWE Girls School Gahini, abarimu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Abakobwa bahembwe bamenyekanye ku izina ry'Inkubito z’Icyeza, izina rifite igisobanuro cy’abakobwa bashyizeho umwete kandi bafite intego z’ahazaza. Bashimiwe uburyo bitwaye neza mu bizamini, ndetse basabwa gukomeza gushyira imbaraga mu myigire yabo, kuba intangarugero mu bandi no gukomeza guharanira kugera ku nzozi zabo.
Shami Elodie, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yashimangiye ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa, kuko ari ingenzi mu iterambere rirambye ry’igihugu.
Yagize ati “Turashimira aba bakobwa ku ntsinzi yabo. Tubasaba gukomeza kwiga bashyizeho umwete, guharanira kuba indorerwamo y’abandi no kutajya bacika intege mu rugendo rwabo rwo kugera ku ndoto zabo.”
Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco yashimye ubufatanye bw’ishuri n’abafatanyabikorwa, avuga ko iterambere ry’abana b’abakobwa rifite uruhare runini mu iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange.
Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame muri 2005 binyuze mu muryango Imbuto Foundation mu rwego rwo gushishikariza abakobwa kwiga ibyiciro byose ndetse bagatsinda neza, kwigirira icyizere no kumva ko bashoboye. Kugeza ubu, abana b’abakobwa barenga 7,600 ni bo bamaze guhabwa ibihembo binyuze muri iyi gahunda.




