Umuganda, hubatswe ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeli ku rwego rw'akarere ka Kayonza wakorewe mu murenge wa Rukara akagari ka Kawangire, hakaba hubatswe ibyumba by'amashuri kuri EP Kawangire Protestant.

Muri uyu muganda twifatanyije na Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri Kayisire Marie Solange akaba n'Imboni ya Guverenoma mu karere ka Kayonza. Witabiriwe kandi na bamwe mu badepite n'abasenateri, umuyobozi w'Inama Njyanama y'akarere, umuyobozi w'akarere n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, inzego z'umutekano, abaturage, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye

Abana biga mu mwaka wa 1,2,3 w'amashuri abanza kandi, bakoze umuganda wo gusoma ikinyarwanda   hagamijwe gutoza abantu umuco wo gusoma cyane cyane abana. Basomye inkuru zitandukanye ndetse n'abayobozi barabasomera bababaza n'ibibazo.

Umuyobozi wakarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu ijambo rye, yagize ati: Ibi byumba bije bisanga ibindi 142 tuzubaka uyu mwaka hirya no hino mu karere mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse n'ingendo ndende abana bakora hamwe na hamwe bajya ku ishuri. Ubuyobozi, abarezi n'ababyeyi, dufatanye kugiranngo duteze imbere ireme ry'uburezi.

Minisitiri Kayisire Marie Solange ushinzwe imirimo yinama yAbaminisitiri yagize ati: Indangagaciro y'umuganda tuyihorane, aho duhura tugakora ibikorwa bitandukanye byo kwiyubakira igihugu. Nk'ibi tubasha kwikorera n'amaboko yacu, tujye tubikora noneho Leta nayo izajye idutera inkunga mu bindi. Nk'ubu murabona ko dukoze ibikorwa by'ingirakamaro kandi ni ibyo kwishimirwa.  

Abitabiriye uyu muganda kandi bahawe ubutumwa butandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda impanuka, kurwanya ruswa n'akarengane, gutegura ibirori byo kwizihiza umunsi w'abageze mu za bukuru kugirango uzagende neza, kwita no gukorera ku mihigo ya 2019-2020, gutanga mitiweri, kuzafatanya mu kwezi k'ubumwe n'ubwiyunge kuzatangizwa tariki 01/10/2019, hakazatorwa na komite y'ubumwe n'ubwiyunge ku rwego rw'umudugudu,. ..