Umuganda rusange ni uburyo abanyarwanda bishyiriyeho bwo kwishakamo ibisubizo-Meya Murenzi
Umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo ku rwego rw'akarere, wakorewe mu murenge wa Kabarondo, akagari ka Rusera. Abawitabiriye bakoze umuhanda uhuza umudugudu wa Butobagire n'uwa Rurama.
Umuyobozi w'akarere Murenzi Jean Claude mu butumwa yatanze yagize ati: “Ibikorwa nk'ibi by'Umuganda, tubikora muri gahunda y'abanyarwanda yo kwishakamo ibisubizo, ari nawo murongo w'Umukuru w'Igihugu cyacu. Turabasaba ko namwe mubigiramo uruhare, kandi mukabigira ibyanyu. Nk'uyu muhanda dukoze, muzawubungabunge kugirango utangirika, tubone uko tuzajya no gukora ibindi, kandi ibi byose ni ibidufasha gukomeza guhindura imibereho myiza y’abanyarwanda”.
Yakomeje muri aya magambo: “N'ubwo hari byinshi ubuyobozi bubagezaho, ariko hari n'ibiri mu bushobozi bwanyu namwe mukwiye kwitaho nko kugira isuku. Isuku I wacu imeze ite? Isuku ku mubiri, aho dutuye, isuku y'abana, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa n'ibindi”.


Depite Mutesi Anitha yagarutse ku butumwa bushishikariza abantu kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu banirindira umutekano kugirango udahungabana. Ati: “Mureke twiyubakire Igihugu, kandi kucyubaka bya mbere, ni ukwicungira umutekano. Umutekano urahari ariko ntago tugomba kwirara.Twirinde igihe cyo kudamarara, nk'uko umuntu ahora arinze urugo rwe, abe ariko duhora turinze Igihugu cyacu.
Twite ku mibanire myiza nk'abanyarwanda. Gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge tuyikomeze, tube abaturage bakunda igihugu cyabo, duharanire kwamagana umuntu wese washaka kutugaruramo amacakubiri kuko ubu twabaye umwe, ndetse no guhungabanya umutekano muri rusange”.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu kurwanya ruswa n'akarengane, bagatangira amakuru ku gihe haba utanga ruswa cyangwa uyakira kuko imunga ubukungu bw'igihugu, kandi hakaba hari inzego nyinshi batangaho amakuru ntihagire umenya uwayatanze.