Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira waranzwe no gutera ibiti no kungurana ibitekerezo n’abaturage

Kuri uyu wa 25 Ukwakira, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza, abaturage n’abayobozi mu nzego zitankunaye, bakoze umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti no gukomeza ibikorwa by’isuku n’isukura.

Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Karambi, Umudugudu wa Nyamirama, witabirwa n’abaturage benshi ndetse n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango ifatanya na Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu bikorwa by’uyu munsi, hatanzwe ishusho y’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi, aho buri wese yitabiriye aterwa ishema no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

“Gutera igiti ni igikorwa gito, ariko gifite agaciro kanini ku buzima bwacu n’aho dutuye. Iyo tubibungabunze, dutegura ejo heza h’abana bacu”
Mukandori Dativa, umwe mu baturage ba Nyamirama.

Nyuma y’umuganda, abayobozi bagarutse ku butumwa bugamije gushishikariza abaturage kubungabunga ibiti byatewe, gukomeza kugira isuku aho batuye, kwita ku mirire y’abana ku mashuri, no kunoza serivisi z’irangamimerere n’ubuhinzi mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’umuganda, abasaba gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

“Umuganda ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Iyo abaturage n’ubuyobozi bafatanyije, ibibazo byose birabonerwa ibisubizo. Turabasaba gukomeza kubungabunga ibiti byatewe no gushyira imbere isuku n’isukura.”
Nyemazi John Bosco, Meya w’Akarere ka Kayonza.

Abaturage bahawe kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi, birimo ibijyanye n’imibereho y’imiryango, serivisi z’ubuzima, uburezi n’ubuhinzi. Bimwe mu bibazo byahise bisubizwa, naho ibindi byiyemezwa gukurikiranwa ku bufatanye bw’inzego bireba.