UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA KANAMA WIBANZE KU BIKORWA BYO KUBAKIRA ABATISHOBOYE
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27.08.2022, hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kayonza, Abaturage n’Abayobozi bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi ari kumwe n’Abayobozi mu nzego z’Umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Karama mu Kagari ka Rusave. Muri aka kagari, habumbwe amatafari agera ku 1.555 agenewe kubaka inzu y’umukecuru utishoboye, abitabiriye umuganda kandi bubatse irerero muri aka kagari ka Rusave. Ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi kwa kanama byibanze muri rusange ku kurwanya isuri, kuabakira abatishoboye no kubaka amarerero, gusibura imihanda no gukora isuku ahantu hatandukanye.
Mu butumwa umuyobozi w’Akarere yageneye Abitabiriye umuganda, yabanje kubashimira kubera ko bitabiriye umuganda ari benshi kandi bakaza ku gihe. Yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kubumba amatafari afite agaciro karenga ibihumbi 75 yo kubakira umukecuru utagiraga aho kuba, ndetse anabashimira kuba bagiye kuzuza irerero rizajya ryigamo abana batuye muri aka kagari. Yongeye kubibutsa ko umuganda ari bumwe mu buryo bwiza bwo kwikemurira ibibazo badategereje inkunga izava ahandi.
Yakanguriye abaturage kwita kuri gahunda za Leta zirimo kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by'amazu birinda ibiiza, kwita ku isuku n'isukura, kwitegura neza itangira ry'amashuri bateganya ibikoresho by'ishuri, gutera ibiti by'imbuto bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, kwitabira amarondo no gusigasira ibyagezweho.
Yabasabye gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza. Yabasabye kandi kwitabira ibarura rusange ry'Abaturage.
Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo, babaza n'ibibazo. Ibibazo byabajijwe Umuyobozi w'Akarere yabishakiye ibisubizo ibindi abiha umurongo.