Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mutima wahujwe na siporo rusange

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mutima byahujwe na siporo rusange nka bumwe mu buryo bwo kurinda umutima gufatwa nindwara zitandukanye. Iyi siporo rusange yitabiriwe na Guverineri w'intara y'i Burasirazuba  Mufulukye Fred, Umuyobozi wakarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude,  Umuyobozi wa Polisi mu karere SSP Rubamba Victor, umuyobozi w'inkergutabara mu karere Major Rusanganwa, abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi nabakozi mu kigo kigihugu gishinwe ubuzima RBC, abaturage bo mu mirenge ya Mukarange, Nyamirama, Kabarondo ndetse nabandi bingeri zitandukanye  

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "ba intwari y'umutima wawe", abawitabiriye basabwe kwirinda indwara y'umutima n'izindi ndwara zitandura, bakora siporo, kugabanya ibiro, kwisuzumisha hakiri kare mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze no kwirinda ibiryo n'ibinyobwa bifite isukari, umunyu namavuta byinshi.

Basabwe kandi kugerageza gukora imirimo igabanya isukari n'ibinure mu mubiri, kugabanya cyangwa kureka kunywa inzoga nyinshi, kwirinda umubyibuho ukabije ndetse no kwivuza neza indwara ya gapfura (engine) igihe umuntu ayirwaye, kuko nayo yongera ibyago byo kurwa umutima.

Umuyobozi wakarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: Siporo ni ubuzima n'ubwo tutayikora ku kigero kingana ariko buhoro buhoro umuntu aramenyera, kandi ituma agira ubuzima bwiza.

Guverineri wIntara yI Burasirazuba yagize ati: dufate ingamba zo kugira siporo umuco. Iyo ushaka kugira ubuzima bwiza, ukora siporo.

Dr Ntaganda Evariste ukora mu kigo cyigihugu gishinzwe ubuzima RBC yagize ati: uyu munsi twawuteguye kugirango dutange ubutumwa bushishikariza abantu kurushaho kwirinda indwara zumutima kuko ari ikibazo gikomeye, ndetse nindwara zitandura muri rusange kuko zugarije isi. Nkizumutima zonyine zihitana 20/ 100 byabantu bose bicwa nindwara zitandura. Imbaraga dushyira mu kurwanya indwara zandura nka SIDA nizindi, abe ari nazo dushyira mu kurwanda indwara zitandura nka cancer, diabete hepatite nizindi.