Umuturage tumugire inshuti yacu, ntihabeho intera hagati y’umuyobozi n’uyoborwa- Usengumukiza Felicien (RGB)

Hateranye inama ku kunoza imitangire ya serivisi yateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB. Yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Inama Njyanama y’akarere, intumwa zaturutse muri RGB, abafatanyabikorwa b’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, bamwe mu bakozi bakorera ku cyicaro cy’akarere, n’abandi.
Hatanzwe ibiganiro bibiri kimwe cyagarutse ku ruhare rw’umujyanama mu kwimakaza imiyoborere myiza, naho ikindi kibanda ku ishusho y’uko abaturage b’akarere ka Kayonza babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye abayiteguye (RGB) n’abayitabiriye, anasobanura ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko ifasha mu kwisuzuma kugirango aho serivisi zitatanzwe neza hakosorwe, bityo imitangire ya serivise itezwe imbere, cyane cyane hongerwa imbaraga mu hakiri intege nkeya.
Yagize ati: Turasaba ubufatanye ku bantu bose, kandi ibyagaragajwe hano dukwiye kubyubakiraho kugirango duhindure imitangire ya serivisi irusheho kuba myiza. Niba serivisi ushobora kuyitanga mu munsi umwe, kuki wategereza ejo?
Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Kayonza Mukamuyenzi Velentine yashimye ibiganiro byatanzwe n’itsinda ryaturutse muri RGB n’inama batanze ku karere, akomeza muri aya magambo: “ibyo tumaze kugaragarizwa, biratwereka neza icyo tugomba gukora.
Nk'abajyanama, biradusaba kongera imbaraga mu bukanguramba bwo kumenyekanisha inama njyanama mu baturage, tugakurikirana, tukajya mu nama hamwe n'abaturage natwe tugatanga umusanzu wacu mu kubasobanurira gahunda zitandukanye za Leta no kubegera muri rusange”. Ikindi, tugiye gukangurira buri muntu wese, kurushaho kunoza serivisi duha abaturage no guca umuco wo kudahana, umuntu watanze sirivise mbi azajye abibazwa.
Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RGB Usengumukiza Felicien mu butumwa yatanze, yagize ati: “Abandi bose baza ari abafatanyabikorwa ariko umuturage aza ku isonga. Tugire umuco wo kugira umuturage inshuti yacu ntihabeho intera hagati y’umuyobozi n’uyoborwa, kandi duteze imbere gukorera mu mucyo kuko bituma umuturage yizera ubuyobozi kandi akabwiyumvamo”.
Abitabiriye iyi nama, bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro byombi no ku mitangire ya serivisi muri rusange. Hafashwe kandi ingamba zitandukanye zo kongera imbaraga mu mitangire ya serivisi, buri wese aharanira gukora akazi ashinzwe bya kinyamwuga.