Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yakiriye indahiro z’abakozi bashya batatu

Uyu munsi, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yakiriye indahiro z’abakozi bashya batatu, aribo Bwana Bizimungu Côme watsindiye umwanya w’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge, Bwana Ahishakiye Dieudonné ushinzwe ubutaka, bombi bakaba bazakorera ku murenge wa Rukara, ndetse na Bwana Hitimana Joseph umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitara mu murenge wa Kabare.

Yabahaye impanuro ze muri aya magambo: :tubahaye ikaze mu karere kacu ka Kayonza kandi turabifuriza gukora neza imirimo mushinzwe. Nk’uko mumaze kubirahirira, turabasaba gukora inshingano zanyu uko bikwiye, mwita ku burenganzira bw’abagenerwa serivisi, mukazitanga neza kandi ku gihe mutarobanuye, bityo tukomeze gufatanya mu kwiyubakira igihugu”.

Ibi byagarutsweho n’Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Kayonza Nizeyimana B. Ildephonse abasaba kuzajya batanga serivisi uko bikwiye, aho kuyitanga nk’uko uyisaba abishaka. Ati: muzagire umutima wo kuvuga yego aho bikwiye na oya aho bikwiye, kandi uzayivuge uyikuye ku mutima, uti ndayivuze kandi nzayihagararaho, nibwo uzaba ukoresheje ukuri mu kazi, naho ubundi bifatwa nka ruswa, kandi byangiza isura yawe bwite n’iy’urwego ukorera.

Ikindi ni ukwakira neza abakugana, ugutanga ya serivisi neza kandi ku gihe, nobwo uzaba wubahirije uburenganzira bw’abagenerwa serivisi. Nawe yabifurije ishya n’ihirwe mu kazi kabo, bagafatanya n’abo basanze mu guteza imbere igihugu.