Umuyobozi w’Akarere yasuye Koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’imiyoborere myiza
Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, basuye Koperative Indatwa igizwe n’abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Rwinkwavu, Gahini na Mwiri, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri no kunoza imicungire y’amakoperative.
Iyi nama yagarutse ku ruhare rw’abahinzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Akarere, kwishyira hamwe no gucunga neza umutungo w’amakoperative kugira ngo azamure imibereho y’abanyamuryango.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yashimye ubwitange n’ubufatanye bw’abahinzi b’umuceri, ashimangira ko ubuhinzi bufite buhindura ubuzima bw’abaturage igihe bubaye ubw'umwuga.
Ati “Koperative yanyu ifite amahirwe yo kuba igicumbi cy’iterambere mu gace mukoreramo. Imicungire myiza, ubunyangamugayo n’ubufatanye ni byo bizayigeza ku rwego rwo hejuru tukagira abahinzi bateye imbere kandi tukihaza mu biribwa.”
Yanasabye ubuyobozi bwa Koperative kwimakaza ubunyangamugayo, gushyira imbere inyungu rusange no kwirinda icyatuma abanyamuryango batizera ubuyobozi bwabo.
Abanyamuryango ba Koperative Indatwa bashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuba bubegera, bakabona umwanya wo gutanga ibitekerezo, gusobanuza no gusangiza ibibazo bafite Inzego z’ubuyobozi. Aba bahinzi bavuze ko iyi nama yababereye urubuga rw’ingirakamaro mu guharanira iterambere ryabo.