UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE IKIPE INDAHANGARWA WFC IHERUKA KWEGUKANA IGIKOMBE CY’AMAHORO

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yakiriye ku meza ikipe ya Indahangarwa WFC iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro ayisezeranya kuyishyigikira ikegukana n’ibindi bikombe by’amarushanwa atandukanye.

Mu cyumweru gishize ni bwo Indahangarwa yatsinze Rayon Sports WFC ibitego 4-2 bityo yegukana Igikombe cy’Amahoro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwakiriye ku meza iyi kipe bunayishimira uko iri guhesha Akarere ishema.

Mukaruzagira Jeannette ukina muri iyi kipe, yavuze ko kugira ngo batsinde Rayon Sports WFC byaturutse ku kuba bari bamaze guhurira ku mukino wa nyuma inshuro eshanu, bumva ko bagomba kuyigaranzura.

Umutoza w’iyi kipe Niyoyita Alice yavuze ko ubufatanye bw’abatoza n’abakinnyi aribwo bwatumye babasha kwitwara neza kuko bari bamaze kubura Igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ikipe ya Rayon Sports y’abagore umwaka ushize yadutwaye igikombe duhiga ko icy’uyu mwaka tuzagitwara. Ikipe yacu ikoresha abana ba hano i Kayonza tukongeramo abandi bake babafasha ku buryo usanga dushyize hamwe.’’

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco, yashimiye iyi kipe ku ntsinzi baharaniye, avuga ko kugira iyi kipe bifasha Akarere mu kuzamura impano z’abana b’abakobwa no gutanga ibyishimo ku baturage b’i Kayonza.

Ati "Uyu munsi Kayonza ni twe turi kuzamura impano z’abakobwa mu Gihugu murebe nka Nyamirama, Kabarondo, Rukara, Mukarange. Turashaka ko izo mpano tuzubakiraho ku buryo zigirira umumaro Igihugu, turabashimiye cyane ko mwaduhesheje ishema.’’

Meya Nyemazi yashimiye kandi abacuruzi ba Kabarondo batera inkunga iyi kipe kugeza aho itwara Igikombe cy’Amahoro, yabijeje ubufatanye mu gukomeza kwegukana ibindi birimo n’icya shampiyona.

Indahangarwa WFC ni ikipe imaze imyaka itatu ishinzwe, ibarizwa mu Murenge wa Kabarondo. Ikinisha abakobwa b’Abanyarwanda, ikaba yihaye intego zo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.