Umwiherero ni umwanya mwiza wo kuganira ku biteza imbere akarere- Mukamuyenzi Velentine

Icyumweru cyahariwe umujyanama mu karere ka Kayonza cyasojwe n’umwiherero w’inzego z’ubuyobozi bw’akarere wabaye tariki 25-26/01/2020. Witabiriwe n’Abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere, abafatanyabikorwa batandukanye, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’amashami akorera ku karere, abakozi bakurikirana imihigo y’akarere, abayobozi b’ibitaro bya Rwinkwavu na Gahini, abayobozi b’inama njyanama z’imirenge, abahagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye, abanza n’abandi.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Kayonza Mukamuyenzi Velentine awutangiza ku mugaragaro, yasobanuye ko umwiherero ari umwanya mwiza wo kuganira ku biteza imbere akarere, ku bitekerezo bishya kandi bigamije kubaka, ariko n’aho bitagenda hakarebwa kugirango bikosoke.  Yagize ati: “Uyu ni umwanya twihaye kugirango tuganire, tuvuge ibintu uko bimeze. Mu nshingano z’Inama Njyanama, harimo gukurikirana gahunda za Leta kandi by’umwihariko harimo kujya inama, no gufasha akarere gushyirwa mu bikorwa ibiteza imbere akarere.

Yakomeje muri aya magambo: “ndasaba ko dukurikira ibiganiro bizatangirwa hano, kandi tuzatange ibitekerezo dufate n’ingamba zihamwe zigira aho zikura umuturage n’aho zimugeza, kubera ko muri gahunda y’imiyoborere myiza, umuturage aza ku isonga. Izi ngamba kandi, zizadufashe guhindura ibitagenda, bityo tugire Kayonza nziza twifuza”.

Hatanzwe ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero w’Inama Njyanama y’Akarere wabaye tariki 24-25/11/2018, hanaganirwa ku byagaragaye (Findings) mu gusura imihigo y’Akarere (hirya no hino mu mirenge) tariki 23-24/01/2020. Umuyobozi w’Akarere Murenzi Jean Claude yagaragaje aho imihigo y’akarere y’uyu mwaka wa 2019/2020 igeze ishyirwa mu bikorwa, naho Bwana Karasira Erneste Komiseri wungirije mu kigo k’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ushinzwe intara y’I Burasirazuba, atanga ikiganiro ku itegeko rishya ry’imisoreshereze.

Mu kiganiro kigaragaza uko ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage (HSI) bigenda bikemuka cyatanzwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene, yavuze ko hari ingamba zafashwe kugirango ibi bibazo bikemuke kandi ko zirimo gutanga umusaruro. Yagize ati: “twari turi mu turere 10 dufite abana benshi bari mu mirire mibi, ariko ubu turi mu turere 4 twa mbere twagabanyije imirire mibi. Ni ukuvuga ko twavuye ku kigero cya 43% ubu turi ku kigero cya 25%.  Twihaye ingamba z’uko buri kwezi dupima abana bari munsi y’imyaka 5, tukareba uko bahagaze tukabafasha kudasubira inyuma kugirango batazahara, tukanakurikirana ibibazo byose byatuma basubira mu mirire mibi, tukabishakira umuti.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) Ngendahimana Ladislas, watanze ikiganiro ku mitangire ya serivisi, yasabye abitabiriye uyu mwiherero gutanga serivisi nziza muri byose, haba mu nzego bwite za Leta, abanyamadini, abafatanyabikorwa ndetse n’abikorera. Yabisabye muri aya magambo: “abayobozi mu byo dukora, dukwiye kurinda ubusugire bw’umuryango, tugakemura amakimbirane aho kwigira ntibindeba. Ikindi nabasaba, ni ukugira umutima. Tujye twumva abaturage, twirinde kubasiragiza kuko bituma batiyumvamo ubuyobozi. Mu byo dukora kandi, tugire ubupfura, tube n’intangarugero mu baturage tuyobora, kuko icyerekezo cy’u Rwanda, ni igihugu gishingiye ku bukungu bwubakiye ku mitangire ya serivisi nziza.”

Guverineri w'intara y'i Burasirazuba Mufulukye Fred, yashimiye inzego zateguye uyu mwiherero, anasaba abawitabiriye kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo kandi abizeza  ubufatanye muri byose, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuturage. Yagize ati: “ibyo mwiyemeje muri uyu mwiherero biduhe imikorere itandukanye n’iyari isanzwe. Twongere imbaraga aho twaguye, bityo ibyo twiyemeje bizatange umusaruro. Ubundi mu mwiherero, muricara mugatekereza, mugakora kwisesengura nyakuri ubwanyu, mugatekereza aho mutashoboye gukora uko bikwiye, mugafata ingamba zo kuhakosora, kandi mukazishyira mu bikorwa”.

Yakomeje ubutumwa bwe muri aya magambo: “twese dukwiye gutekereza ngo mu gihe nzaba ntakiri kuri uyu mwanya, abantu bazanyibukira kuki, ukavuga uti ndashaka impinduka aho nkorera. Mugire ikintu cyo kwiyemeza,  mukore neza ibyo mushinzwe. Mu byo mubomba kwitaho mu ngamba mwafashe, harimo gukemura ibibazo by’akarengane, kwegera abaturage no kubakangurira guhunika neza umusaruro, kurwanya inda ziterwa abangavu, gusubiza abana mu ishuri ku baritaye bitarenze tariki 31/01/2020. Isuku kandi ikwiye gukomeza kwitabwaho harimo no kuvugurura inyubako cyane cyane iziri ku muhanda, no kwita ku marerero y'ibanze muri buri mudugudu (Home Based ECD).