Urubyiruko mu nzego zitandukanye, rwahawe ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: “ Igihango cy’urungano”
Urubyiruko mu nzego zitandukanye mu karere (abahagarariye inama y'Igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere n'imirenge, urubyiruko rw'abakorerabushake: youth volunteers, urunana rw'urungano...), rurimo guhabwa ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: “Igihango cy’urungano”. Ibi biganiro bigamije gukangurira uru rubyiruko kubakira iterambere ry’u Rwanda ku ndangagaciro zaranze abari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “muri iki gihe turimo kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora, kuganira ku bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiyubakira igihugu cyacu ni ngombwa. Ibi biganiro rero bizadufasha gukomeza ubutwari no gukomeza inzira yo kwibohora. Abadufashije kubohora iki gihugu bari urubyiruko nkamwe, niyo mpamvu ibikorwa by’iterambere byagezweho kubera imbaraga bakoresheje, tugomba kubijyanamo twese. Ubu ntibakiri urubyiruko, kandi turacyakomeje urugamba rw’iterambere. Turabasaba gushyiramo imbaraga zanyu kugirango twiyubakire igihugu”


Ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda, umurage tugomba gusigasira, cyatanzwe na Depite Mudidi Emmanuel. Agendeye ku muco warangaga abanyarwanda bo hambere, yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga abanyarwanda, asaba uru rubyiruko gukomeza urugamba rw’iterambere ridaheza umunyarwanda uwo ariwe wese.
Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, hagarutswe ku rugamba rwo kubohora igihugu uko rwateguwe n’uko rwashyizwe mu bikorwa, ubu u Rwanda rukaba rutekanye, kandi rukomeje gutera imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Urubyiruko rwasabwe gukomeza gusigasira ibyagezweho, gukorera ku ntego kugirango tubashe kugera heza hashoboka, guhindura imitekerereze n’imikorere gukunda igihugu no kwanagana uwashaka guhungabanya umutekano wacyo kuko yaba ashaka gusubiza abanyarwanda mu mateka mabi bavuyemo.