“Urubyiruko rufite intego n’indangagaciro ni rwo ruzubaka u Rwanda twifuza” Senateri Nyinawamwiza Laetitia
Abagize Inteko Nshingamategeko Senateri Nyinawamwiza Laetitia na Depite Niyorurema Jean René, bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope, basuye Ikigo cy’Urubyiruko cya Kayonza aho hakorera Association Mwana Ukundwa, ndetse n’ishuri IPM Mukarange, baganira n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu biganiro bagiranye n’urubyiruko, bagarutse ku muhindagurikire y’imibiri yabo no ku kamaro ko kugira intego, indangagaciro n’ubupfura mu buzima. Basabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’inda zitateguwe ku bangavu, kuko ibi byose bishobora kubabuza kugera ku nzozi no ku ntego zabo.
Senateri Nyinawamwiza Laetitia yashimangiye ko ejo hazaza h’Igihugu hashingiye ku rubyiruko rufite icyerekezo n’indangagaciro zubaka sosiyete nyarwanda. Yagize ati:
“Urubyiruko rufite indangagaciro n’ubupfura ni rwo ruzubaka u Rwanda twifuza. Ni ngombwa ko mwirinda ibishobora kubabangiriza ejo hazaza, kuko Igihugu gikeneye mwe nk’abazubaka ejo heza hacyo.”
Iri tsinda ryasuye kandi Ibitaro by’Akarere bya Gahini n’Ikigo Nderabuzima cya Rukara, aho barebye uburyo hatangwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bangavu n’ingimbi. Basobanuriwe uko izo serivisi zitangwa, uko abaturage bazakira, ndetse n’uburyo inzego z’ubuzima zifatanya n’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya inda zitateguwe.
Nyuma y’aho, baganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Rukara, babasobanurira Itegeko rigenga abantu n’umuryango, ribibutsa inshingano za buri wese mu kubaka umuryango uhamye ushingiye ku rukundo, ubufatanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wugirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope, yashimiye abagize Inteko Nshingamategeko ku gikorwa cyo kwegera abaturage no kuganira n’urubyiruko.
Ati “Akarere ka Kayonza gafite icyerekezo cyo kugira urubyiruko rwiyubaka mu byiciro byose, rufite ubumenyi n’indangagaciro, kuko ari rwo mbaraga z’iterambere rirambye ry’Igihugu.” Hope Munganyinka
Yanavuze ko Akarere kazakomeza gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza mu rubyiruko.