Urubyiruko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho no gukoresha amahirwe abatubanjirije batabonye – Meya Nyemazi
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, aho ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano n’Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere, bifatanyije n’abakozi n’abanyeshuri ba Africa New Life mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.
Col. Migambi Desire waturutse muri Minisiteri y’Ingabo, yagejeje ikiganiro ku rubyiruko agaruka ku mateka y'u Rwanda, urugamba rwo kubohora Igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yibukije urubyiruko rugizwe na benshi mu bakora n’abiga muri Africa New Life ko ari rwo mbaraga z’Igihugu, bityo bakaba bakwiye kubakira ku byagezweho.
“Urubyiruko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho, gukoresha amahirwe abatubanjirije batabonye, kwigira ku mateka no kwiyemeza kuba urugero rw'ibishoboka, harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside no kutemera abagoreka amateka nkana kandi twe tuyazi neza.” Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco
Muri iki gikorwa haremewe abaturage 2 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubaba hafi no kubafasha kugira imibereho myiza.











