Urubyiruko rw’Akarere ka Kayonza rwifatanyije mu muganda wihariye hakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage
Kuri uyu wa 21 Kamena 2025, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza hakozwe umuganda wihariye w’urubyiruko, hagamijwe gushimangira uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rusange ry’Akarere.
Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Mburabuturo, aho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Harelimana Jean Damascène, yifatanyije n’urubyiruko ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu gikorwa cyo gusana inzu y’umuturage utishoboye.
Uretse gusana iyo nzu, uyu muganda waranzwe n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro birimo:
Visi Meya yashimye uruhare rugaragara rw’urubyiruko mu bikorwa by’iterambere, ashimangira ko “urubyiruko rufite ubushobozi n’imbaraga zo kuba ku isonga mu guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu bikorwa bifatika n’ubwitange.”
Uyu muganda ni umwe mu buryo Akarere ka Kayonza gakoresha mu gukangurira urubyiruko kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no kurushaho kwiyubakira igihugu.
Amafoto



