Urubyiruko rw’Intore mu ikoranabuhanga rwahuguwe ku gufasha abaturage gukoresha serivisi z’ubutaka ziri ku rubuga Irembo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yatangije ku mugaragaro amahugurwa ku rubyiruko rw’Intore mu Ikoranabuhanga, aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kurwongerera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gufasha abaturage gukoresha serivisi z’ubutaka ziboneka ku rubuga Irembo.

Aya mahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye, yibanda ku kumenya no gusobanukirwa serivisi z’ubutaka nk’isaba ry’ibyangombwa, kureba amakuru y’imitungo n’ibindi byose bijyanye n’ubutaka, bikunze gukenerwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage, abasaba gukoresha ubumenyi bahabwa kugira ngo barusheho kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu bijyanye no gukoresha urubuga Irembo.

“Uru rubyiruko ni inkingi ya mwamba mu iterambere. Turifuza ko mukomeza kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo abaturage bagihura nabyo mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane ibirebana n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kubona serivisi”.  Meya Nyemazi John Bosco

Aya mahugurwa yitezweho gutanga umusaruro w’igihe kirekire, binyuze mu kunoza imitangire ya serivisi no kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukemura ibibazo byugarije abaturage bijyanye n’imitangire ya serivisi z’ubutaka.

Akarere ka Kayonza kakazakomeza gufasha uru rubyiruko rugera kuri 50 rw’Intore mu Ikoranabuhanga gushyira mu bikorwa iyi gahunda.