Urugamba rw’iterambere ry’igihugu cyacu nirwo dusigaranye nk’abanyarwanda kuko urw’amasasu rwo rwararangiye- Major Rusanganwa
Umunsi wo Kwibohora25 ku rwego rw'akarere wizihirijwe mu murenge wa Nyamirama, akagari ka Rurambi. Ibikorwa by'uyu munsi byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro inzu 2 z'abatishoboye (Bahizi Edison na Nyiramajyambere Vestine) zubatswe ku bufatanye bw'ingabo z'Igihugu, akarere n'abaturage.
Bahizi Edison n’ibyishimo byinshi yagize ati: “ndashimira cyane Perezida Paul Kagame n'Ubuyobozi bw'igihugu cyacu muri rusange kuba baranyubakuye iyi nzu. Ubu mfite imyaka 30, nkaba narinkibana na mukuru wanjye Kabahizi Samson mu nzu batwubakiye tuvuye mu kigo cy'imfubyi mu 2008. Nzahora nshimira Leta yacu yita ku baturage bayo. Nk'ubu mukuru wanjye byabaye ngombwa ko ashaka, afite umugore n'abana 2, urumva ko kubana nawe byari bigoye. Nanjye ngiye gushaka ngire umuryango nkomeze kwiteza imbere.


Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere Major Rusanganwa yagize ati: mu rugamba rw’amasasu, twaribohoye tubohora igihugu cyacu none rwararangiye. Urugamba dusigaranye ubungubu ni urugamba rw’iterambere ry’igihugu cyacu. Ni rwo rugamba rukomeye tugomba gufatanya nk’abanyarwanda tugashyira hamwe tukubaka igihugu cyacu, abanyarwanda bagatera imbere, bagatunga, bagatunganirwa, bakamera neza.
Ubu turarwana n’intambara yo kugirango abanyarwanda bige, bagire ubuzima bwiza …,dufatanyije namwe buri munsi twubaka ibigo by’amashuri, amavuriro kandi murayabona. Buri gihe duharanira ko imibereho iba myiza mu banyarwanda, mukagira mitiweri, mukorora...kuko ibyo nibyo umunyarwanda akeneye kugirango atere imbere, ave aho yarari ajye ahandi. Urugamba rwo kurwanya ibibangamira imibereho myiza y’abaturage, murabizi harimo bwaki, kurarana n’amatungo, kurwara amavunja, imirire mibi mu bana bacu bakareka kugwingira,…. Urwo ni rwo rugamba tugomba gufatanya twese tukarurwana, tukarutsinda. Urugamba rw’amasasu rwo rwararangiye nta n’ubwo ruzongera muri iki gihugu cyacu, uzashaka kubikora, azakabona.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi by'iterambere tumaze kugeraho muri iki gihugu cyacu, nk’imihanda, amavuriro, ubuhinzi bwiza n’ibindi. Ni ibikorwa byiza bigaragaza kwibohora nyako, haba mu mibereho myiza ndetse no mu bukungu. Ibyo bikorwa byose biba bikorerwa abaturage ni ibibafasha kugirango habeho iterambere. Ibi byose tubikesha gahunda y’imiyoborere myiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adutoza buri munsi, tugira ubushake n’ubushobozi bwo kwigira ntidutegereze akazaza ejo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, u Rwanda yaruvanye ahantu abantu batari bagifite icyizere cyo kubaho, ariko aho tugeze twateye intambwe ishimishije. Turashimira kandi ingabo za RPF Inkotanyi zatsinze urugamba zikanahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.